18 Icyakora hari umusore wababonye maze abibwira Abusalomu. Yonatani na Ahimasi bagenda biruka, bageze mu rugo rw’umugabo wari utuye i Bahurimu,+ bihisha mu iriba rye ryari mu mbuga.
8 “Dore kandi uri kumwe na Shimeyi+ mwene Gera, Umubenyamini w’i Bahurimu;+ ni we wamvumye umuvumo mubi+ igihe nari ngiye i Mahanayimu.+ Yaramanutse aza kunsanganira kuri Yorodani+ maze murahira Yehova nti ‘sinzakwicisha inkota.’+