16 Genda uteranye abakuru b’Abisirayeli ubabwire uti ‘Yehova Imana ya ba sokuruza Aburahamu, Isaka na Yakobo yarambonekeye,+ arambwira ati “nzabitaho+ kandi nzita ku byo babagirira muri Egiputa.
3 Nuko abakuru b’Abisirayeli bose basanga umwami i Heburoni, maze Dawidi agirana na bo isezerano imbere ya Yehova i Heburoni, hanyuma basuka amavuta+ kuri Dawidi aba umwami wa Isirayeli, nk’uko Yehova yari yarabivuze+ binyuze kuri Samweli.+