1 Samweli 31:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Bamuca umutwe+ bamwambura n’intwaro ze, bohereza intumwa mu gihugu cy’Abafilisitiya hose ngo zibimenyeshe+ amazu y’ibigirwamana+ byabo n’abaturage babo. Zab. 115:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Bifite intoki ariko ntibishobora gukorakora;+Bifite ibirenge ariko ntibishobora kugenda,+Kandi nta jwi rituruka mu mihogo yabyo.+ Yesaya 2:20 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 20 Kuri uwo munsi, umuntu wakuwe mu mukungugu azajugunya imana ze zitagira umumaro z’ifeza n’iza zahabu bamucuriye kugira ngo ajye azikubita imbere, azijugunyire imishushwe n’uducurama,+ Habakuki 2:18 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 18 Ese igishushanyo kibajwe kimaze iki,+ kandi ari umuntu wakibaje? Igishushanyo kiyagijwe hamwe n’umwigisha w’ikinyoma bimaze iki,+ ku buryo uwabikoze yabyiringira,+ agakora ibigirwamana bitagira umumaro kandi bidashobora kuvuga?+ 1 Abakorinto 8:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Naho ku birebana no kurya ibyokurya+ byatuwe ibigirwamana, tuzi ko ikigirwamana nta cyo ari cyo+ mu isi, kandi ko nta yindi Mana iriho uretse imwe.+
9 Bamuca umutwe+ bamwambura n’intwaro ze, bohereza intumwa mu gihugu cy’Abafilisitiya hose ngo zibimenyeshe+ amazu y’ibigirwamana+ byabo n’abaturage babo.
7 Bifite intoki ariko ntibishobora gukorakora;+Bifite ibirenge ariko ntibishobora kugenda,+Kandi nta jwi rituruka mu mihogo yabyo.+
20 Kuri uwo munsi, umuntu wakuwe mu mukungugu azajugunya imana ze zitagira umumaro z’ifeza n’iza zahabu bamucuriye kugira ngo ajye azikubita imbere, azijugunyire imishushwe n’uducurama,+
18 Ese igishushanyo kibajwe kimaze iki,+ kandi ari umuntu wakibaje? Igishushanyo kiyagijwe hamwe n’umwigisha w’ikinyoma bimaze iki,+ ku buryo uwabikoze yabyiringira,+ agakora ibigirwamana bitagira umumaro kandi bidashobora kuvuga?+
4 Naho ku birebana no kurya ibyokurya+ byatuwe ibigirwamana, tuzi ko ikigirwamana nta cyo ari cyo+ mu isi, kandi ko nta yindi Mana iriho uretse imwe.+