ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kubara 4:15
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 15 “Igihe inkambi igiye kwimuka, Aroni n’abahungu be bajye batwikira ibintu by’ahera+ n’ibikoresho byaho byose.+ Nibarangiza, Abakohati bajye binjira babiheke,+ ariko ntibagakore+ ku bintu by’ahantu hera kugira ngo badapfa. Ibyo ni byo bintu byo mu ihema ry’ibonaniro Abakohati bashinzwe gutwara.+

  • Kubara 4:19
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 19 Ahubwo dore icyo muzakora kugira ngo bakomeze kubaho, batazapfa bazira ko begereye ibintu byera cyane:+ Aroni n’abahungu be bajye binjira, bahe buri wese inshingano ye bamwereke ibyo ari butware.

  • Kubara 4:20
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 20 Ntibazinjire ngo barebe ibintu byera n’akanya na gato, kuko bahita bapfa.”+

  • 1 Ibyo ku Ngoma 15:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 Hanyuma aravuga ati “nta wundi muntu uzaheka isanduku y’Imana y’ukuri, keretse Abalewi kuko ari bo Yehova yatoranyije ngo bajye baheka isanduku ya Yehova+ kandi bamukorere+ kugeza ibihe bitarondoreka.”

  • Imigani 11:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 Iyo ubwibone buje, gukorwa n’isoni na byo biraza,+ ariko ubwenge bufitwe n’abiyoroshya.+

  • Imigani 21:24
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 24 Umunyakizizi bamwita umwibone n’umwirasi wiyemera.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze