27 Kuko wowe Yehova nyir’ingabo, Imana ya Isirayeli, wahishuriye umugaragu wawe uti ‘nzakubakira inzu.’+ Ni yo mpamvu umugaragu wawe agize ubutwari bwo kugutura iri sengesho.+
24 Ubu ndahiye Yehova Imana nzima+ yanyicaje ku ntebe y’ubwami ya data Dawidi+ ikayikomeza+ kandi ikampa ubwami+ nk’uko yari yarabivuze,+ ko uyu munsi Adoniya ari bwicwe.”+