ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 49:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 Inkoni y’ubwami ntizava kuri Yuda,+ kandi inkoni y’ubutware ntizava hagati y’ibirenge bye, kugeza aho Shilo* azazira.+ Uwo ni we abantu bazumvira.+

  • 1 Abami 8:20
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 20 Yehova yashohoje ijambo yavuze,+ nsimbura data Dawidi nicara ku ntebe y’ubwami ya Isirayeli,+ nk’uko Yehova yabivuze, kandi nubakira Yehova Imana ya Isirayeli inzu yitirirwa izina rye,+

  • Zab. 132:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Yehova yarahiye Dawidi,+

      Kandi ni ukuri ntazisubiraho,+ ati

      “Uwo mu rubyaro rwawe+

      Nzamwicaza ku ntebe yawe y’ubwami.+

  • Yesaya 9:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 Ubutware bwe buziyongera+ kandi amahoro ntazagira iherezo+ ku ntebe y’ubwami ya Dawidi+ no mu bwami bwe, kugira ngo abukomeze+ kandi abushyigikize ubutabera+ no gukiranuka,+ uhereye ubu kugeza ibihe bitarondoreka. Ibyo ngibyo Yehova nyir’ingabo azabisohoresha umwete we.+

  • Yesaya 11:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Ku gishyitsi cya Yesayi+ hazashibukaho ishami,+ kandi umushibu uzashibuka+ ku mizi ye uzarumbuka.+

  • Matayo 21:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 9 Naho imbaga y’abantu bari bamushagaye, bamwe imbere abandi inyuma, bakomeza kurangurura amajwi bagira bati “turakwinginze, kiza+ Mwene Dawidi!+ Hahirwa uje mu izina rya Yehova!+ Turakwinginze, mukize wowe uri mu ijuru!”+

  • Matayo 22:42
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 42 “ibya Kristo mubitekerezaho iki? Ni mwene nde?” Baramusubiza bati “ni mwene Dawidi.”+

  • Luka 1:32
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 32 Uwo azaba umuntu ukomeye,+ azitwa Umwana w’Isumbabyose,+ kandi Yehova Imana azamuha intebe y’ubwami+ ya se Dawidi.+

  • Yohana 7:42
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 42 Ibyanditswe ntibivuga ko Kristo azakomoka mu rubyaro rwa Dawidi+ kandi agaturuka i Betelehemu+ mu mudugudu Dawidi yabagamo?”+

  • Ibyakozwe 2:30
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 30 Ariko kubera ko yari umuhanuzi kandi akaba yari azi ko Imana yari yaramurahiye indahiro y’uko yari kuzicaza uwo mu rubyaro rwe ku ntebe ye y’ubwami,+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze