ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 32:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 sinari nkwiriye ineza yuje urukundo yose n’ubudahemuka bwose wagaragarije umugaragu wawe,+ kuko nambutse Yorodani mfite inkoni nsa, none ubu nkaba narahindutse imitwe ibiri.+

  • 1 Samweli 2:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  8 Akura uworoheje mu mukungugu,+

      Ashyira umukene hejuru amukuye mu ivu,+

      Akabicaranya n’abanyacyubahiro; abaha+ intebe y’icyubahiro.+

      Imfatiro z’isi ziri mu maboko ya Yehova,+

      Kandi ni we ushyira isi ku mfatiro zayo.

  • 1 Samweli 18:18
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 18 Dawidi abwira Sawuli ati “jyewe ndi nde, cyangwa se bene wacu, umuryango wa data, ni ba nde muri Isirayeli ku buryo naba umukwe w’umwami?”+

  • 1 Ibyo ku Ngoma 17:16
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 16 Nyuma yaho Umwami Dawidi arinjira yicara imbere ya Yehova,+ aravuga ati “Yehova Mana, nkanjye ndi nde?+ Kandi se inzu yanjye yo ni iki+ kugira ngo ube warankoreye ibintu bingana bitya?+

  • Mika 6:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 8 Yewe muntu wakuwe mu mukungugu we, yakumenyesheje icyiza icyo ari cyo.+ Icyo Yehova agusaba ni iki? Si ugukurikiza ubutabera,+ ugakunda kugwa neza+ kandi ukagendana n’Imana yawe+ wiyoroshya?+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze