18 Kuri uwo munsi Yehova agirana na Aburamu isezerano,+ agira ati “urubyaro rwawe nzaruha iki gihugu,+ uhereye ku ruzi rwa Egiputa ukageza kuri rwa ruzi runini, ari rwo ruzi rwa Ufurate.+
24 Aho muzakandagiza ikirenge hose hazaba ahanyu.+ Urugabano rwanyu ruzava ku butayu rugere muri Libani, ruve kuri rwa Ruzi, ari rwo ruzi rwa Ufurate, rugere ku nyanja iri mu burengerazuba.+
21 Salomo yategekaga ibihugu byose uhereye kuri rwa Ruzi+ ukageza ku gihugu cy’Abafilisitiya no ku rugabano rwa Egiputa. Bazaniraga Salomo amakoro kandi bakomeje kumukorera mu minsi yose yo kubaho kwe.+