ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Zab. 60:Amagambo abanza-12
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • Ku mutware w’abaririmbyi b’Irebe ryo Kwibutsa. Mikitamu. Zaburi ya Dawidi yo kwigisha,+ igihe yarwanaga n’ab’i Aramu-Naharayimu n’ab’i Aramu-Soba, maze Yowabu akagaruka akarimburira Abedomu ibihumbi cumi na bibiri mu Kibaya cy’Umunyu.+

      60 Mana, waradutaye, waduciyemo icyuho+

      Kandi waraturakariye cyane. Wari ukwiriye kutugarukira.+

       2 Watigishije isi urayisatura.+

      Subiranya ibyuho byayo kuko yanyeganyeze.+

       3 Wateje ubwoko bwawe ibyago bikomeye.+

      Watunywesheje divayi ituma tudandabirana.+

       4 Wahaye abagutinya ikimenyetso+

      Kugira ngo bahunge umuheto. Sela.

       5 Udukirishe ukuboko kwawe kw’iburyo kandi udusubize,+

      Kugira ngo abakunzi bawe barokorwe.+

       6 Imana ubwayo yavuganye ukwera kwayo+

      Iti “nzishima ntange Shekemu ho umugabane,+

      Kandi nzagera ikibaya cya Sukoti.+

       7 Gileyadi ni iyanjye, Manase na we ni uwanjye;+

      Efurayimu ni igihome cy’umutware nashyizeho;

      Yuda ni inkoni yanjye y’ubutware.+

       8 Mowabu ni igikarabiro cyanjye.+

      Kuri Edomu ni ho nzashyira inkweto zanjye.+

      Nzarangurura ijwi nishimira ko nanesheje u Bufilisitiya.”+

       9 Ni nde uzanjyana mu mugi wagoswe?+

      Ni nde uzanjyana akangeza muri Edomu?+

      10 Mbese hari undi utari wowe Mana wadutaye,+

      Ukaba utagitabarana n’ingabo zacu ngo uzibere Imana?+

      11 Dutabare udukize amakuba,+

      Kuko agakiza k’umuntu wakuwe mu mukungugu nta cyo kamaze.+

      12 Imana ni yo izaduha imbaraga;+

      Yo ubwayo izaribata abanzi bacu.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze