1 Ibyo ku Ngoma 18:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 Dawidi akomeza gutegeka Isirayeli yose,+ agacira abantu bose imanza zitabera kandi zikiranuka.+ Imigani 29:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Umwami utegekesha ubutabera atuma igihugu cye gikomera,+ ariko uwakira impongano aragisenya.+ Imigani 29:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 Iyo umwami acira aboroheje urubanza rw’ukuri,+ intebe ye y’ubwami irakomera kugeza iteka ryose.+