2 Dawidi abyumvise aravuga ati “nzagaragariza Hanuni mwene Nahashi ineza yuje urukundo,+ kuko se yayingaragarije.”+ Dawidi yohereza intumwa ngo zijye kumuhumuriza kuko yari yapfushije se. Abagaragu ba Dawidi baragenda bagera mu gihugu cy’Abamoni+ kwa Hanuni ngo bamuhumurize.