1 Samweli 3:18 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 18 Samweli amubwira ya magambo yose nta na rimwe amukinze. Eli aravuga ati “ubwo ari Yehova wabivuze, icyo abona ko ari cyiza mu maso ye azabe ari cyo akora.”+ 1 Samweli 14:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Yonatani abwira umugaragu we wamutwazaga intwaro ati “ngwino twambuke tujye ku birindiro bya bariya batakebwe.+ Wenda Yehova ari budufashe, kuko nta cyabuza Yehova gukiza akoresheje abantu benshi cyangwa bake.”+ 2 Samweli 15:26 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 26 Ariko naramuka avuze ati ‘sinkwishimiye,’ dore ndi hano, azangenze uko ashaka.”+ Zab. 37:5 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 Iragize Yehova mu nzira yawe;+Umwishingikirizeho+ na we azagira icyo akora.+ Zab. 44:5 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 Nudufasha tuzirukana abanzi bacu;+Abahagurukira kuturwanya tuzabanyukanyuka mu izina ryawe.+ Imigani 29:25 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 25 Gutinya abantu kugusha mu mutego,+ ariko uwiringira Yehova azarindwa.+
18 Samweli amubwira ya magambo yose nta na rimwe amukinze. Eli aravuga ati “ubwo ari Yehova wabivuze, icyo abona ko ari cyiza mu maso ye azabe ari cyo akora.”+
6 Yonatani abwira umugaragu we wamutwazaga intwaro ati “ngwino twambuke tujye ku birindiro bya bariya batakebwe.+ Wenda Yehova ari budufashe, kuko nta cyabuza Yehova gukiza akoresheje abantu benshi cyangwa bake.”+