ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Zab. 51:Amagambo abanza-19
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • Ku mutware w’abaririmbyi. Indirimbo ya Dawidi, igihe umuhanuzi Natani yazaga kumureba, nyuma y’aho Dawidi aryamaniye na Batisheba.+

      51 Mana, ungirire neza nk’uko ineza yawe yuje urukundo iri;+

      Nk’uko imbabazi zawe ari nyinshi, uhanagure ibicumuro byanjye.+

       2 Unyuhagire unkureho ikosa ryanjye,+

      Kandi unyezeho icyaha cyanjye.+

       3 Nzi neza ibicumuro byanjye,+

      Kandi icyaha cyanjye gihora imbere yanjye.+

       4 Ni wowe nacumuyeho,+ wowe wenyine,

      Kandi nakoze ibibi mu maso yawe;+

      Nuko nuvuga ugaragare ko ukiranuka,+

      Kandi nuca urubanza ugaragare ko utariho umugayo.+

       5 Dore mama yambyaye ababara, ndi umunyabyaha,+

      Kandi yansamye ndi umunyabyaha.+

       6 Dore wishimiye ukuri ko mu mutima;+

      Umpe kugira ubwenge nyakuri mu mutima wanjye.+

       7 Unyezeho icyaha cyanjye, ucyejesheje hisopu kugira ngo ncye.+

      Unyuhagire kugira ngo nere ndushe urubura.+

       8 Unyumvishe ijwi ry’ibyishimo n’umunezero,+

      Kugira ngo amagufwa wajanjaguye yishime.+

       9 Uhishe mu maso hawe, nturebe ibyaha byanjye,+

      Kandi uhanagure amakosa yanjye yose.+

      10 Mana, undememo umutima uboneye,+

      Kandi unshyiremo umwuka mushya utuma nshikama.+

      11 Ntunte kure y’amaso yawe;+

      Kandi ntumvaneho umwuka wawe wera.+

      12 Unsubizemo ibyishimo bituruka ku gakiza kawe,+

      Kandi umpe kugira umutima utuma nkumvira.+

      13 Abacumura nzabigisha inzira zawe,+

      Kugira ngo abanyabyaha bakugarukire.+

      14 Mana, Mana y’agakiza kanjye,+ nkuraho urubanza rw’amaraso,+

      Kugira ngo ururimi rwanjye rwishimire kuvuga ibyo gukiranuka kwawe.+

      15 Yehova, bumbura iminwa yanjye,+

      Kugira ngo akanwa kanjye kagusingize.+

      16 Ni uko utishimira ibitambo, naho ubundi nari kubitamba;+

      Ntunezezwa n’ibitambo bikongorwa n’umuriro.+

      17 Ibitambo Imana yemera ni umutima umenetse.+

      Umutima umenetse kandi ushenjaguwe, Mana ntuzawusuzugura.+

      18 Ugirire neza Siyoni+ kuko uyemera;

      Wubake inkuta z’i Yerusalemu.+

      19 Ni bwo uzishimira ibitambo byo gukiranuka,+

      Ukishimira ibitambo byoswa n’ibitambo bikongorwa n’umuriro;+

      Ni bwo ibimasa bizatambirwa ku gicaniro cyawe.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze