ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Rusi 3:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 Hagati aho Bowazi yarariye aranywa, umutima we uranezerwa,+ hanyuma ajya kuryama iruhande rw’aharunze ingano. Nyuma yaho, Rusi aza yomboka yorosora ibirenge bya Bowazi, maze araryama.

  • 1 Samweli 25:36
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 36 Nyuma yaho Abigayili agera kwa Nabali, asanga yakoresheje ibirori nk’iby’umwami.+ Umutima wa Nabali wari wanezerewe, kandi yari yasinze cyane.+ Abigayili ntiyagira icyo amubwira habe na gito, kugeza bukeye.

  • Esiteri 1:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 Ku munsi wa karindwi, igihe umutima w’umwami wari wanejejwe na divayi,+ abwira abatware barindwi b’ibwami ari bo Mehumani, Bizita, Haribona,+ Bigita, Abagita, Zetari na Karikasi, bakoreraga+ Umwami Ahasuwerusi,

  • Zab. 104:15
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 15 Na divayi inezeza imitima y’abantu,+

      Kugira ngo arabagiranishe mu maso habo amavuta,+

      N’umugati ukomeza imitima y’abantu.+

  • Umubwiriza 2:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Nagenzuye mu mutima wanjye ibyo kwishimishisha divayi+ kandi umutima wanjye nywuyoboza ubwenge+ kugira ngo menye icyo ubupfapfa ari cyo, ngo ndebe icyo ibyo abana b’abantu bakoreye munsi y’ijuru mu minsi yose yo kubaho kwabo byabamariye.+

  • Umubwiriza 10:19
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 19 Ibyokurya bituma abakozi baseka, kandi divayi ituma abantu bishimira ubuzima;+ ariko amafaranga ni yo asubiza ibibazo byose.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze