32 Ariko Yehonadabu+ mwene Shimeya+ umuvandimwe wa Dawidi, aramubwira ati “databuja ntatekereze ko abahungu b’umwami bose bishwe. Amunoni ni we wenyine wapfuye+ bitegetswe na Abusalomu, kuko yari yarabigambiriye+ uhereye umunsi Amunoni yakozaga isoni+ mushiki we Tamari.+