Gutegeka kwa Kabiri 3:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 “Yayiri+ mwene Manase yigaruriye akarere kose ka Arugobu+ ageza ku rugabano rw’Abageshuri+ n’Abamakati,+ nuko iyo midugudu yose y’i Bashani ayitirira izina rye. Kugeza n’ubu hitwa Havoti-Yayiri.+ Yosuwa 12:5 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 yategekaga akarere gakubiyemo Umusozi wa Herumoni+ n’i Saleka n’i Bashani+ hose kugeza ku rugabano rw’Abageshuri+ n’Abamakati,+ agategeka na kimwe cya kabiri cy’igihugu cy’i Gileyadi akageza ku gihugu cya Sihoni,+ umwami w’i Heshiboni.+ 2 Samweli 14:23 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 23 Yowabu ahita ahaguruka ajya i Geshuri+ agarura Abusalomu i Yerusalemu.+ 2 Samweli 15:8 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 8 Igihe umugaragu wawe nari i Geshuri+ muri Siriya, nahize umuhigo+ ndavuga nti ‘Yehova nansubiza i Yerusalemu, nanjye nzatambira Yehova igitambo.’”+
14 “Yayiri+ mwene Manase yigaruriye akarere kose ka Arugobu+ ageza ku rugabano rw’Abageshuri+ n’Abamakati,+ nuko iyo midugudu yose y’i Bashani ayitirira izina rye. Kugeza n’ubu hitwa Havoti-Yayiri.+
5 yategekaga akarere gakubiyemo Umusozi wa Herumoni+ n’i Saleka n’i Bashani+ hose kugeza ku rugabano rw’Abageshuri+ n’Abamakati,+ agategeka na kimwe cya kabiri cy’igihugu cy’i Gileyadi akageza ku gihugu cya Sihoni,+ umwami w’i Heshiboni.+
8 Igihe umugaragu wawe nari i Geshuri+ muri Siriya, nahize umuhigo+ ndavuga nti ‘Yehova nansubiza i Yerusalemu, nanjye nzatambira Yehova igitambo.’”+