Indirimbo ya Dawidi, igihe yahungaga umuhungu we Abusalomu.+
3 Yehova, kuki abanzi banjye babaye benshi?+
Kuki hari benshi bahagurukiye kundwanya?+
2 Benshi bavuga iby’ubugingo bwanjye
Bati “nta gakiza Imana izamuha.”+ Sela.
3 Nyamara wowe Yehova, uri ingabo inkingira.+
Ni wowe kuzo ryanjye,+ kandi ni wowe ushyira umutwe wanjye hejuru.+
4 Nzarangurura ijwi ryanjye mpamagare Yehova,
Kandi azansubiza ari ku musozi we wera.+ Sela.
5 Nanjye nzaryama nsinzire,
Kandi nzakanguka kuko Yehova ubwe akomeza kunshyigikira.+
6 Sinzatinya abantu ibihumbi n’ibihumbi
Bishyize hamwe bakangota impande zose.+
7 Yehova, haguruka+ unkize+ kuko ari wowe Mana yanjye!+
Uzakubita abanzi banjye bose mu rwasaya,+
Kandi amenyo y’ababi uzayamenagura.+
8 Agakiza gaturuka kuri Yehova.+
Uha ubwoko bwawe umugisha.+ Sela.