Zab. 37:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Umuntu mubi agambanira umukiranutsi,+Akamuhekenyera amenyo.+ Imigani 21:30 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 30 Nta bwenge, nta n’ubushishozi cyangwa imigambi by’umuntu urwanya Yehova.+ Yesaya 8:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 Nimucure imigambi maze isenywe!+ Muvuge ijambo iryo ari ryo ryose, ariko ntirizahama, kuko Imana iri kumwe natwe!+ Matayo 27:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 27 Bukeye bwaho, abakuru b’abatambyi bose n’abakuru b’ubwo bwoko bajya inama y’ukuntu bakwica Yesu.+
10 Nimucure imigambi maze isenywe!+ Muvuge ijambo iryo ari ryo ryose, ariko ntirizahama, kuko Imana iri kumwe natwe!+