2 Hanyuma Dawidi yohereza kimwe cya gatatu+ cy’ingabo ziyobowe na Yowabu,+ ikindi kimwe cya gatatu kiyoborwa na Abishayi+ mwene Seruya, akaba na murumuna wa Yowabu,+ ikindi kimwe cya gatatu kiyoborwa na Itayi+ w’Umunyagati. Nuko Umwami abwira ingabo ati “nanjye ndaza tujyane.”