27 Abuneri agarutse i Heburoni,+ Yowabu amwinjiza mu marembo amushyira ku ruhande, kugira ngo bavugane biherereye.+ Ariko bahageze, ahita amutikura inkota mu nda+ arapfa, amuhoye amaraso ya murumuna we Asaheli.+
7 Umutware wa kane wazaga mu kwezi kwa kane ni Asaheli,+ umuvandimwe wa Yowabu.+ Umuhungu we Zebadiya ni we wamusimbuye, kandi mu mutwe w’ingabo yayoboraga harimo abantu ibihumbi makumyabiri na bine.