7 Rwarazamukaga rukagera i Debiri mu kibaya cya Akori,+ rugakata rwerekeza mu majyaruguru i Gilugali,+ iteganye n’inzira izamuka ya Adumimu, mu majyepfo y’ikibaya, rukambuka rukagera ku mazi ya Eni-Shemeshi,+ rukagarukira Eni-Rogeli.+
9 Amaherezo Adoniya ajya gutambira ibitambo+ by’intama n’inka n’ibimasa by’imishishe hafi y’ibuye rya Zoheleti ahateganye na Eni-Rogeli,+ atumira abavandimwe be bose, ari bo bana b’umwami,+ n’Abayuda bose, abagaragu b’umwami.