12 Ariko uwo mugabo asubiza Yowabu ati “n’uwari kumpa ibiceri igihumbi by’ifeza, sinari kubangurira ukuboko umuhungu w’umwami, kuko twumvise ibyo umwami yabategetse wowe na Abishayi na Itayi avuga ati ‘muramenye, ntihagire uwo ari we wese ugira icyo atwara uwo musore Abusalomu.’+