9 Amaherezo Abusalomu aza guhubirana n’abagaragu ba Dawidi. Abusalomu yari yicaye ku nyumbu, maze iyo nyumbu inyura munsi y’amashami asobekeranye y’igiti cy’inganzamarumbo, umutwe we ufatwa mu mashami yacyo, inyumbu iragenda asigara anagana mu kirere.+