33 Umwami abyumvise arasuherwa, ajya mu cyumba cyo hejuru+ cyari hejuru y’amarembo, ararira. Akagendagenda arira avuga ati “ayii, mwana wanjye Abusalomu, mwana wanjye, mwana wanjye+ Abusalomu! Iyaba ari jye wapfuye mu cyimbo cyawe Abusalomu mwana wanjye, mwana wanjye!”+