Gutegeka kwa Kabiri 32:16 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 16 Bamuteye gufuhira+ imana z’inyamahanga,+Baramurakaje bitewe n’ibizira bakoze.+ Zab. 96:5 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 Kuko imana zose z’abanyamahanga ari imana zitagira umumaro;+Ariko Yehova we yaremye ijuru.+ Zab. 115:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Ibigirwamana byabo ni ifeza na zahabu,+Umurimo w’amaboko y’umuntu wakuwe mu mukungugu.+ Yesaya 44:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Abakora ibishushanyo bibajwe bose nta cyo bari cyo,+ kandi ibishushanyo byabo bakunda cyane nta cyo bizabamarira.+ Abahamya babo nta cyo babona kandi nta cyo bazi;+ ni cyo gituma bakorwa n’isoni.+ Yeremiya 10:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 Umuntu wese yakoze iby’ubupfapfa bikabije bituma atagira icyo amenya.+ Umucuzi w’ibyuma wese azakorwa n’isoni bitewe n’igishushanyo kibajwe,+ kuko igishushanyo cye kiyagijwe ari ikinyoma gusa,+ kandi nta mwuka ubibamo.+
9 Abakora ibishushanyo bibajwe bose nta cyo bari cyo,+ kandi ibishushanyo byabo bakunda cyane nta cyo bizabamarira.+ Abahamya babo nta cyo babona kandi nta cyo bazi;+ ni cyo gituma bakorwa n’isoni.+
14 Umuntu wese yakoze iby’ubupfapfa bikabije bituma atagira icyo amenya.+ Umucuzi w’ibyuma wese azakorwa n’isoni bitewe n’igishushanyo kibajwe,+ kuko igishushanyo cye kiyagijwe ari ikinyoma gusa,+ kandi nta mwuka ubibamo.+