2 Nibakubaza bati ‘twagenda tujya he?’ Uzabasubize uti ‘Yehova aravuga ati “ukwiriye kwicwa n’icyorezo cy’indwara yica, yicwe n’icyo cyorezo! Ukwiriye kwicwa n’inkota yicwe n’inkota! Ukwiriye kwicwa n’inzara yicwe n’inzara!+ Ukwiriye kujyanwa mu bunyage ajyanwe mu bunyage!”’+