ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 32:21
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 21 Banteye gufuhira imana zitagira umumaro,+

      Barandakaje bitewe n’ibigirwamana byabo bitagira umumaro;+

      Nanjye nzabatera gufuhira ikitari ishyanga,+

      Nzabarakaza bitewe n’ishyanga ry’abatagira ubwenge.+

  • 1 Samweli 12:21
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 21 Ntimugateshuke ngo mukurikire ibigirwamana bitagira umumaro,+ bidashobora kugira icyo bibungura+ cyangwa ngo bibakize, kuko ari ibigirwamana bitagira umumaro.

  • 2 Abami 17:15
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 15 banga amabwiriza ye n’isezerano+ yari yaragiranye na ba sekuruza, banga n’ibyo yabibutsaga+ ababurira, bakurikira ibigirwamana bitagira umumaro+ na bo ubwabo bahinduka imburamumaro,+ bigana amahanga yari abakikije kandi Yehova yari yarababujije gukora nk’ibyayo.+

  • Yesaya 41:29
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 29 Dore bose bameze nk’abatarigeze kubaho. Ibikorwa byabo ni ubusa. Ibishushanyo byabo biyagijwe ni umuyaga, ni ubusa.+

  • Yeremiya 10:14
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 14 Umuntu wese yakoze iby’ubupfapfa bikabije bituma atagira icyo amenya.+ Umucuzi w’ibyuma wese azakorwa n’isoni bitewe n’igishushanyo kibajwe,+ kuko igishushanyo cye kiyagijwe ari ikinyoma gusa,+ kandi nta mwuka ubibamo.+

  • Ibyakozwe 14:15
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 15 bati “bagabo, kuki mukora ibyo? Natwe turi abantu+ buntu nkamwe,+ kandi turababwira ubutumwa bwiza kugira ngo muve muri ibyo bintu bitagira umumaro+ muhindukirire Imana nzima,+ yo yaremye ijuru+ n’isi n’inyanja n’ibirimo byose.

  • Abaroma 1:23
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 23 maze ikuzo+ ry’Imana idashobora kubora barihindura nk’ishusho+ y’umuntu ubora, n’iy’ibiguruka n’iy’ibigenza amaguru ane n’iy’ibikururuka.+

  • 1 Abakorinto 8:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 Naho ku birebana no kurya ibyokurya+ byatuwe ibigirwamana, tuzi ko ikigirwamana nta cyo ari cyo+ mu isi, kandi ko nta yindi Mana iriho uretse imwe.+

  • 1 Abakorinto 10:19
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 19 None se mvuge iki? Ko ibyatuwe ikigirwamana hari icyo bivuze, cyangwa ko ikigirwamana hari icyo kivuze?+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze