4 Nuko Ahabu agaruka iwe yacitse intege kandi yijimye, bitewe n’amagambo Naboti w’i Yezereli yari yamubwiye ati “sinaguha umurage wa ba sogokuruza.” Ajya ku buriri aryama yerekeye ivure,+ yanga no kurya.
10Ahabu yari afite abahungu mirongo irindwi+ i Samariya.+ Nuko Yehu yandika inzandiko azohereza i Samariya ku batware+ b’i Yezereli n’abakuru+ n’abareraga abahungu ba Ahabu, agira ati