ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Abami 18:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 Igihe Yezebeli+ yicaga abahanuzi ba Yehova,+ Obadiya yafashe abahanuzi ijana abahisha mu buvumo, mirongo itanu ukwabo n’abandi mirongo itanu ukwabo, akajya abazanira ibyokurya n’amazi.)+

  • 1 Abami 18:19
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 19 None tuma ku Bisirayeli bose bakoranire ku musozi wa Karumeli,+ no ku bahanuzi magana ane na mirongo itanu ba Bayali+ na ba bahanuzi magana ane basenga inkingi yera y’igiti,+ barira ku meza ya Yezebeli.”+

  • 1 Abami 19:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 19 Nuko Ahabu+ atekerereza Yezebeli+ ibyo Eliya yakoze byose n’ukuntu yicishije inkota abahanuzi bose.+

  • 1 Abami 21:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 Maze umugore we Yezebeli aramubwira ati “si wowe mwami wa Isirayeli?+ Byuka urye kandi umutima wawe unezerwe. Jye ubwanjye nzaguha uruzabibu rwa Naboti w’i Yezereli.”+

  • 1 Abami 21:25
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 25 Nta muntu wigeze amera nka Ahabu,+ we wiyemeje gukora ibibi mu maso ya Yehova yohejwe+ n’umugore we Yezebeli.+

  • 2 Abami 9:30
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 30 Amaherezo Yehu agera i Yezereli.+ Yezebeli+ abimenye, yisiga+ irangi ry’umukara ku maso arimbisha umutwe we,+ ahagarara mu idirishya areba hasi.+

  • Ibyahishuwe 2:20
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 20 “‘“Icyakora, hari icyo nkugaya: ni uko wihanganira wa mugore Yezebeli,+ wiyita umuhanuzikazi kandi akigisha+ abagaragu banjye+ gusambana+ no kurya ibyatambiwe ibigirwamana,+ akabayobya.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze