ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 32:39
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 39 Ubu noneho nimurebe, ni jye Mana,+

      Nta zindi mana ziri kumwe nanjye.+

      Ndica nkanabeshaho.+

      Narakomerekeje cyane+ kandi ni jye uzakiza,+

      Nta wushobora kugira uwo avana mu kuboko kwanjye.+

  • 1 Samweli 2:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  6 Yehova afite ubushobozi bwo kwica no kubeshaho,+

      Afite ubushobozi bwo gushyira abantu mu mva*+ no kubakuramo.+

  • 2 Abami 4:34
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 34 Yurira uburiri, yubarara kuri uwo mwana,+ ashyira umunwa ku munwa, amaso ku maso, ibiganza ku biganza. Akomeza kumwubarara hejuru maze umubiri w’uwo mwana ugenda uzamo agashyuhe.

  • 2 Abami 13:21
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 21 Nuko igihe kimwe abantu bari bagiye guhamba umuntu wari wapfuye babona umutwe w’abanyazi. Bahita bajugunya uwo murambo mu mva ya Elisa baragenda. Uwo murambo ukoze ku magufwa ya Elisa, uwari wapfuye ahita azuka+ arahagarara.+

  • Luka 7:15
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 15 Nuko uwari wapfuye areguka aricara, atangira kuvuga, maze amuhereza nyina.+

  • Luka 8:55
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 55 Umwuka we+ umugarukamo, ako kanya ahita ahaguruka,+ maze Yesu ategeka ko bamuha icyo arya.+

  • Yohana 5:28
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 28 Ntimutangazwe n’ibyo, kuko igihe kigiye kugera, maze abari mu mva*+ bose bakumva ijwi rye

  • Yohana 11:44
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 44 Uwari warapfuye asohoka ibirenge n’amaboko bye bihambirijwe ibitambaro,+ no mu maso he hapfutse igitambaro. Yesu arababwira ati “nimumuhambure mumureke agende.”

  • Ibyakozwe 9:41
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 41 Petero amuhereza ukuboko aramuhagurutsa,+ maze ahamagara abera bose n’abapfakazi, amubereka ari muzima.+

  • Ibyakozwe 20:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 Ariko Pawulo aramanuka, amwubama hejuru+ aramuhobera, aravuga ati “nimureke kuboroga, kuko yongeye kuba muzima.”+

  • Abaroma 14:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 9 Icyo ni cyo cyatumye Kristo apfa kandi akongera kuba muzima,+ kugira ngo abe Umwami w’abapfuye+ n’abazima.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze