7 Dawidi aramubwira ati “witinya, kuko nzakugaragariza ineza yuje urukundo+ ngirira so Yonatani+ nta kabuza. Nzagusubiza imirima+ ya sokuruza Sawuli yose kandi igihe cyose uzajya urira ku meza yanjye.”+
28 Umwami databuja yagombye kuba yarishe abo mu rugo rwa data bose, ariko washyize umugaragu wawe mu barira ku meza yawe.+ None se hari ikindi nakwaka+ umwami kirenze ibyo?”