ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 4:35
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 35 Wowe ho warabyeretswe kugira ngo umenye ko Yehova ari we Mana y’ukuri,+ ko nta yindi ibaho uretse we.+

  • 2 Abami 17:41
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 41 Ayo mahanga yatinyaga Yehova+ ariko agakorera ibishushanyo byayo bibajwe. Kugeza n’uyu munsi abana babo n’abuzukuru babo baracyakora nk’ibyo ba sekuruza bakoraga.

  • Yesaya 42:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 8 “Ndi Yehova. Iryo ni ryo zina ryanjye,+ kandi nta wundi nzaha icyubahiro cyanjye,+ n’ikuzo ryanjye+ sinzariha ibishushanyo bibajwe.+

  • Yeremiya 2:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Mbese hari ishyanga ryigeze kugurana imana+ zaryo ibitari imana nyakuri?+ Nyamara abagize ubwoko bwanjye baguranye ikuzo ryanjye ibidashobora kugira icyo bibamarira.+

  • Hoseya 10:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 Umutima wabo wuzuye uburyarya;+ bazahamwa n’icyaha.

      “Hari uzasenya ibicaniro byabo, agasahura inkingi zabo.+

  • Matayo 12:30
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 30 Utari ku ruhande rwanjye aba andwanya, kandi uwo tudateranyiriza hamwe aranyanyagiza.+

  • 1 Abakorinto 10:21
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 21 Ntimushobora kunywera ku gikombe cya Yehova+ ngo munywere no ku gikombe cy’abadayimoni; ntimushobora gusangirira ku “meza ya Yehova”+ no ku meza y’abadayimoni.

  • 2 Abakorinto 6:14
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 14 Ntimukifatanye n’abatizera+ kuko mudahuje. Gukiranuka n’ubwicamategeko bifitanye sano ki?+ Cyangwa umucyo n’umwijima bihuriye he?+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze