5 Ntukabyikubite imbere, ntukabikorere,+ kuko jyewe Yehova Imana yawe ndi Imana ishaka ko umuntu ayiyegurira nta kindi ayibangikanyije na cyo.+ Mpanira abana icyaha cya ba se, kugeza ku buzukuru n’abuzukuruza b’abanyanga.+
3 Samweli abwira ab’inzu ya Isirayeli bose ati “niba koko mugarukiye Yehova+ n’umutima wanyu wose, mukure muri mwe+ imana z’amahanga n’ibishushanyo bya Ashitoreti,+ mwerekeze imitima yanyu kuri Yehova mudakebakeba, mube ari we mukorera wenyine;+ na we azabakiza amaboko y’Abafilisitiya.”+