31 Yowashi+ abaza abari bamuhagurukiye+ ati “ese murashaka kuburanira Bayali kugira ngo murebe niba mushobora kumukiza? Uburanira Bayali wese akwiriye kwicwa muri iki gitondo.+ Niba Bayali ari Imana,+ niyiburanire+ kuko hari umuntu wamusenyeye igicaniro.”