ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Zab. 115:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  5 Bifite akanwa ariko ntibishobora kuvuga;+

      Bifite amaso ariko ntibishobora kubona.+

  • Zab. 135:16
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 16 Bifite akanwa ariko nta cyo bishobora kuvuga;+

      Bifite amaso ariko nta cyo bishobora kubona;+

  • Yesaya 44:18
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 18 Nta cyo bamenye+ kandi nta cyo basobanukiwe,+ kuko amaso yabo yahumye kugira ngo batareba,+ n’imitima yabo ikaba yarahumye kugira ngo batagira ubushishozi.+

  • Yesaya 45:20
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 20 “Mukoranire hamwe muze.+ Mwa barokotse mu mahanga mwe,+ nimwegerane mwigire hafi. Abatwara ibishushanyo byabo bibajwe mu biti ntibagira ubwenge, kimwe n’abasenga imana idashobora gukiza.+

  • Yeremiya 10:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 5 Bimeze nka kadahwema mu murima w’imyungu, kandi ntibishobora kuvuga.+ Barabiterura kuko bidashobora kwigenza.+ Ntimukabitinye kuko bidashobora guteza ibyago; byongeye kandi, nta cyiza bishobora gukora.”+

  • Daniyeli 5:23
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 23 Ahubwo wishyize hejuru usuzugura Umwami nyir’ijuru,+ bazana ibikoresho byo mu nzu ye imbere yawe,+ maze wowe n’abatware bawe n’abagore bawe n’inshoreke zawe mubinywesha divayi kandi musingiza imana z’ifeza n’iza zahabu n’iz’umuringa n’iz’ubutare n’iz’ibiti n’iz’amabuye,+ zitareba cyangwa ngo zumve, kandi zidashobora kugira icyo zimenya.+ Ariko Imana ifite umwuka wawe mu kuboko kwayo,+ ikamenya inzira zawe zose,+ yo ntiwigeze uyisingiza.+

  • Habakuki 2:18
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 18 Ese igishushanyo kibajwe kimaze iki,+ kandi ari umuntu wakibaje? Igishushanyo kiyagijwe hamwe n’umwigisha w’ikinyoma bimaze iki,+ ku buryo uwabikoze yabyiringira,+ agakora ibigirwamana bitagira umumaro kandi bidashobora kuvuga?+

  • 1 Abakorinto 8:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 Naho ku birebana no kurya ibyokurya+ byatuwe ibigirwamana, tuzi ko ikigirwamana nta cyo ari cyo+ mu isi, kandi ko nta yindi Mana iriho uretse imwe.+

  • 1 Abakorinto 10:19
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 19 None se mvuge iki? Ko ibyatuwe ikigirwamana hari icyo bivuze, cyangwa ko ikigirwamana hari icyo kivuze?+

  • 1 Abakorinto 12:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 Muzi ko igihe mwari mukiri abanyamahanga+ mwajyanwaga ku bigirwamana+ bidashobora kuvuga,+ nk’uko mwabijyanwagaho mu buryo bunyuranye.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze