27Icyakora Dawidi aribwira mu mutima we ati “umunsi umwe Sawuli azanyica nta kabuza. Ibyiza ni uko nahungira+ mu gihugu cy’Abafilisitiya.+ Sawuli azanshaka mu gihugu cya Isirayeli+ cyose ambure, mbe ndamukize.”
23 Nibabatotereza mu mugi umwe muzahungire mu wundi.+ Ndababwira ukuri ko mutazarangiza rwose kuzenguruka+ imigi ya Isirayeli Umwana w’umuntu ataraza.+