7 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘dore Tiro ngiye kuyigabiza Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, umwami w’abami,+ aze aturutse mu majyaruguru+ afite amafarashi+ n’amagare y’intambara+ n’abarwanira ku mafarashi n’iteraniro ry’abantu,+ azanye n’igitero cy’abantu benshi.