11Nuko mu ntangiriro z’umwaka,+ igihe abami bajyaga mu ntambara,+ Dawidi yohereza Yowabu n’abagaragu be n’Abisirayeli bose kugira ngo barimbure Abamoni+ kandi bagote i Raba,+ ariko we yigumira i Yerusalemu.
10 Nuko mu ntangiriro+ z’umwaka, Umwami Nebukadinezari yohereza+ ingabo zifata Yehoyakini zimujyana i Babuloni+ hamwe n’ibikoresho by’agaciro byo mu nzu ya Yehova.+ Hanyuma yimika Sedekiya,+ se wabo wa Yehoyakini, aba umwami w’u Buyuda na Yerusalemu.+