Kuva 20:17 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 17 “Ntukifuze inzu ya mugenzi wawe. Ntukifuze umugore wa mugenzi wawe,+ cyangwa umugaragu we cyangwa umuja we cyangwa ikimasa cye cyangwa indogobe ye cyangwa ikindi kintu cyose cya mugenzi wawe.”+ Gutegeka kwa Kabiri 5:21 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 21 “‘Ntukifuze umugore wa mugenzi wawe.+ Ntukararikire inzu ya mugenzi wawe cyangwa umurima we, cyangwa umugaragu we cyangwa umuja we, cyangwa ikimasa cye cyangwa indogobe ye, cyangwa ikindi kintu cyose cya mugenzi wawe.’+ Habakuki 2:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 “‘Azabona ishyano ushakira inzu ye inyungu mbi+ kugira ngo yarike icyari cye hejuru, ngo atagerwaho n’amakuba!+ Luka 12:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 Hanyuma arababwira ati “mukomeze kuba maso, kandi mwirinde kurarikira k’uburyo bwose,+ kuko niyo umuntu yagira ibintu byinshi ate, ubuzima bwe ntibuva mu bintu atunze.”+ Abaroma 7:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 None se tuvuge iki? Mbese Amategeko ni icyaha?+ Ibyo ntibikabeho! Mu by’ukuri simba naramenye icyaha+ iyo ntakimenyeshwa n’Amategeko. Urugero, simba naramenye kwifuza,+ iyo amategeko aba ataravuze ati “ntukifuze.”+ Yakobo 1:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 Ahubwo umuntu wese ageragezwa iyo arehejwe n’irari rye rimushukashuka.+ 2 Petero 2:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 Bafite amaso yuzuye ubusambanyi,+ ntibashobora kureka gukora icyaha,+ kandi bashukashuka abantu* bahuzagurika. Bafite umutima watojwe kurarikira.+ Ni abana bavumwe.+
17 “Ntukifuze inzu ya mugenzi wawe. Ntukifuze umugore wa mugenzi wawe,+ cyangwa umugaragu we cyangwa umuja we cyangwa ikimasa cye cyangwa indogobe ye cyangwa ikindi kintu cyose cya mugenzi wawe.”+
21 “‘Ntukifuze umugore wa mugenzi wawe.+ Ntukararikire inzu ya mugenzi wawe cyangwa umurima we, cyangwa umugaragu we cyangwa umuja we, cyangwa ikimasa cye cyangwa indogobe ye, cyangwa ikindi kintu cyose cya mugenzi wawe.’+
9 “‘Azabona ishyano ushakira inzu ye inyungu mbi+ kugira ngo yarike icyari cye hejuru, ngo atagerwaho n’amakuba!+
15 Hanyuma arababwira ati “mukomeze kuba maso, kandi mwirinde kurarikira k’uburyo bwose,+ kuko niyo umuntu yagira ibintu byinshi ate, ubuzima bwe ntibuva mu bintu atunze.”+
7 None se tuvuge iki? Mbese Amategeko ni icyaha?+ Ibyo ntibikabeho! Mu by’ukuri simba naramenye icyaha+ iyo ntakimenyeshwa n’Amategeko. Urugero, simba naramenye kwifuza,+ iyo amategeko aba ataravuze ati “ntukifuze.”+
14 Bafite amaso yuzuye ubusambanyi,+ ntibashobora kureka gukora icyaha,+ kandi bashukashuka abantu* bahuzagurika. Bafite umutima watojwe kurarikira.+ Ni abana bavumwe.+