8 None rero, mwe ubwanyu mwandike mu izina ry’umwami+ ibyo mubona ko bikwiriye gukorerwa Abayahudi, kandi mubifatanyishe ikashe yo ku mpeta y’umwami, kuko nta wushobora gusesa ibyanditswe mu izina ry’umwami bigafatanyishwa ikashe yo ku mpeta y’umwami.”+