Imigani 10:24 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 24 Icyo umuntu mubi atinya ni cyo kizamugeraho,+ ariko abakiranutsi bazahabwa ibyo bifuza.+ Zekariya 10:2 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 Terafimu+ zavuze iby’ubumaji; abaragura beretswe ibinyoma,+ barotoye inzozi zitagira umumaro, ihumure batanga ni iry’ubusa.+ Ni yo mpamvu bazarorongotana nk’umukumbi;+ bazababara bitewe no kubura umwungeri.+ Zekariya 13:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 “Yewe wa nkota we, hagurukira umwungeri wanjye,+ uhagurukire n’umugabo w’umunyambaraga w’incuti yanjye,”+ ni ko Yehova nyir’ingabo avuga. “Kubita umwungeri+ intama zo mu mukumbi zitatane;+ nzaramburira ikiganza cyanjye aboroheje.”+ Matayo 9:36 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 36 Abonye imbaga y’abantu yumva abagiriye impuhwe,+ kuko bari bameze nk’intama zitagira umwungeri,+ zashishimuwe kandi zitatanye.
2 Terafimu+ zavuze iby’ubumaji; abaragura beretswe ibinyoma,+ barotoye inzozi zitagira umumaro, ihumure batanga ni iry’ubusa.+ Ni yo mpamvu bazarorongotana nk’umukumbi;+ bazababara bitewe no kubura umwungeri.+
7 “Yewe wa nkota we, hagurukira umwungeri wanjye,+ uhagurukire n’umugabo w’umunyambaraga w’incuti yanjye,”+ ni ko Yehova nyir’ingabo avuga. “Kubita umwungeri+ intama zo mu mukumbi zitatane;+ nzaramburira ikiganza cyanjye aboroheje.”+
36 Abonye imbaga y’abantu yumva abagiriye impuhwe,+ kuko bari bameze nk’intama zitagira umwungeri,+ zashishimuwe kandi zitatanye.