Kuva 20:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 “Wubahe so na nyoko+ kugira ngo urame iminsi myinshi mu gihugu Yehova Imana yawe igiye kuguha.+ Abalewi 19:32 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 32 “‘Ujye uhagurukira umuntu ufite imvi,+ wubahe umusaza+ kandi utinye Imana yawe.+ Ndi Yehova. Imigani 23:22 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 22 Jya wumvira so wakubyaye,+ kandi ntugasuzugure nyoko bitewe n’uko ashaje.+