ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Abami 15:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Asa akora ibyiza mu maso ya Yehova nk’ibyo sekuruza Dawidi yakoze.+

  • 2 Ibyo ku Ngoma 14:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 Asa akora ibyiza kandi bikwiriye mu maso ya Yehova Imana ye.

  • 2 Ibyo ku Ngoma 14:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Asa atakambira Yehova Imana ye+ ati “Yehova, ku birebana no gutabara, kuba abantu ari benshi cyangwa badafite imbaraga, nta cyo bivuze kuri wowe.+ Yehova Mana yacu, dutabare kuko ari wowe twiringiye,+ kandi twateye iyi mbaga y’abantu mu izina ryawe.+ Yehova, ni wowe Mana yacu.+ Ntiwemere ko umuntu buntu akurusha imbaraga.”+

  • 2 Ibyo ku Ngoma 15:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 8 Asa yumvise ayo magambo n’ibyo umuhanuzi Odedi+ yari yarahanuye, agira ubutwari atsemba ibiteye ishozi+ byose mu ntara y’u Buyuda na Benyamini, no mu migi yose yari yarigaruriye yo mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu,+ asana n’igicaniro cya Yehova cyari imbere y’ibaraza ry’inzu ya Yehova.+

  • 2 Ibyo ku Ngoma 17:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Yehova akomeza kubana na Yehoshafati+ kuko yagendeye mu nzira za sekuruza Dawidi wamubanjirije,+ ntashake Bayali.+

  • Umubwiriza 12:13
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 13 Kubera ko ibintu byose byumviswe, dore umwanzuro: ujye utinya Imana y’ukuri+ kandi ukomeze amategeko yayo,+ kuko ibyo ari byo buri muntu asabwa.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze