1 Abami 2:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Salomo yicara ku ntebe y’ubwami ya se Dawidi,+ ubwami bwe bugenda burushaho gukomera.+ 2 Ibyo ku Ngoma 1:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 1 Nuko Salomo umuhungu wa Dawidi agenda arushaho gukomera mu bwami bwe;+ Yehova Imana ye yari kumwe na we+ kandi yamuhaye icyubahiro kitagereranywa.+ Imigani 16:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Abami banga urunuka ibikorwa by’ubugome+ kuko intebe y’ubwami ikomezwa no gukiranuka.+ Imigani 29:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Umwami utegekesha ubutabera atuma igihugu cye gikomera,+ ariko uwakira impongano aragisenya.+
1 Nuko Salomo umuhungu wa Dawidi agenda arushaho gukomera mu bwami bwe;+ Yehova Imana ye yari kumwe na we+ kandi yamuhaye icyubahiro kitagereranywa.+