1 Ibyo ku Ngoma 29:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 29 Umwami Dawidi abwira iteraniro ryose+ ati “umuhungu wanjye Salomo, uwo Imana yatoranyije,+ aracyari muto+ kandi ntaraba inararibonye, kandi umurimo wo kubaka urakomeye, kuko ingoro azubaka atari iy’umuntu,+ ahubwo ari iya Yehova Imana. Yeremiya 1:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Ariko ndavuga nti “nyamuneka Yehova, Mwami w’Ikirenga! Dore sinzi kuvuga,+ kuko nkiri umwana.”+ Matayo 23:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Uwishyira hejuru azacishwa bugufi,+ kandi uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.+ 2 Abakorinto 12:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 nyamara mu by’ukuri yarambwiye ati “ubuntu bwanjye butagereranywa buraguhagije,+ kuko imbaraga zanjye zirimo zuzurira mu ntege nke.”+ Ku bw’ibyo rero, nzishimira rwose kwirata intege nke zanjye+ kugira ngo imbaraga za Kristo zikomeze kuntwikira zimeze nk’ihema.
29 Umwami Dawidi abwira iteraniro ryose+ ati “umuhungu wanjye Salomo, uwo Imana yatoranyije,+ aracyari muto+ kandi ntaraba inararibonye, kandi umurimo wo kubaka urakomeye, kuko ingoro azubaka atari iy’umuntu,+ ahubwo ari iya Yehova Imana.
9 nyamara mu by’ukuri yarambwiye ati “ubuntu bwanjye butagereranywa buraguhagije,+ kuko imbaraga zanjye zirimo zuzurira mu ntege nke.”+ Ku bw’ibyo rero, nzishimira rwose kwirata intege nke zanjye+ kugira ngo imbaraga za Kristo zikomeze kuntwikira zimeze nk’ihema.