16 amazi yatembaga aturuka haruguru arahagarara, yigomerera+ kure cyane ahitwa Adamu, umugi uri hafi y’i Saretani,+ ayandi atemba agana mu nyanja ya Araba, ari yo Nyanja y’Umunyu,+ arashira. Amazi yigabanyijemo kabiri, abantu bambukira ahateganye n’i Yeriko.