Masikili ya Etani w’Umwezerahi.+
89 Uko Yehova agaragaza ineza yuje urukundo nzabiririmba ngeze iteka ryose.+
Uko ibihe bizagenda bisimburana, nzamenyekanisha ubudahemuka bwawe nkoresheje akanwa kanjye.+
2 Kuko navuze nti “ineza yuje urukundo izashimangirwa iteka;+
Ukomeza ubudahemuka bwawe mu ijuru bugahama.”+
3 “Nagiranye isezerano n’uwo natoranyije;+
Narahiye Dawidi umugaragu wanjye,+ nti
4 ‘Urubyaro rwawe+ nzarukomeza kugeza ibihe bitarondoreka,
Kandi nzubaka intebe yawe y’ubwami+ ihoreho uko ibihe bizagenda bisimburana.’ ” Sela.
5 Yehova, ijuru rizasingiza igikorwa gitangaje wakoze;+
Ni koko, rizasingiriza ubudahemuka bwawe mu iteraniro ry’abera.
6 Ni nde mu ijuru wagereranywa na Yehova?+
Mu bana b’Imana, ni nde wasa na Yehova?+
7 Imana ikwiriye kubahwa mu nkoramutima z’abera;+
Irakomeye kandi iteye ubwoba kurusha abayikikije bose.+
8 Yehova Mana nyir’ingabo,+
Yah, ni nde ufite imbaraga nk’izawe?+
Ubudahemuka bwawe burakugose impande zose.+
9 Ni wowe utegeka imivumba y’inyanja;+
Iyo imiraba yayo ihagurutse ni wowe uyicubya.+
10 Ni wowe wamenaguye Rahabu,+ ndetse umugira nk’uwishwe.+
Watatanyije abanzi bawe ukoresheje ukuboko kw’imbaraga zawe.+
11 Ijuru ni iryawe,+ isi na yo ni iyawe;+
Ubutaka n’ibibwuzuyemo byose+ ni wowe wabiremye.+
12 Amajyaruguru n’amajyepfo ni wowe wabiremye.+
Tabori+ na Herumoni+ harangurura ijwi ry’ibyishimo+ mu izina ryawe.
13 Ukuboko gufite ububasha ni ukwawe,+
Ukuboko kwawe kurakomeye,+
Ukuboko kwawe kw’iburyo gushyizwe hejuru.+
14 Gukiranuka no guca imanza zitabera ni byo rufatiro rw’intebe yawe y’ubwami;+
Ineza yuje urukundo n’ukuri biri imbere yawe.+
15 Yehova, hahirwa abarangurura ijwi ry’ibyishimo.+
Bakomeza kugendera mu mucyo wo mu maso hawe.+
16 Banezererwa izina ryawe umunsi ukira,+
Kandi gukiranuka kwawe ni ko gutuma bashyirwa hejuru,+
17 Kuko ari wowe bwiza bw’imbaraga zabo.+
Kwemerwa nawe ni byo bituma ihembe ryacu rishyirwa hejuru.+
18 Ingabo idukingira ituruka kuri Yehova,+
Kandi umwami wacu aturuka ku Uwera wa Isirayeli.+
19 Icyo gihe wabwiriye indahemuka zawe mu iyerekwa,+
Uravuga uti
“Nafashije umunyambaraga;+
Nashyize hejuru uwatoranyijwe mu bantu.+
20 Nabonye Dawidi umugaragu wanjye,+
Kandi namusutseho amavuta yanjye yera.+
21 Nzamuhozaho ikiganza cyanjye,+
Kandi ukuboko kwanjye kuzamukomeza.+
22 Nta mwanzi uzamukandamiza,+
Kandi nta mwana wo gukiranirwa uzamubabaza.+
23 Imbere ye ni ho namenaguriye abanzi be,+
Kandi abamwanga urunuka nakomeje kubakubita.+
24 Ubudahemuka bwanjye n’ineza yanjye yuje urukundo biri kumwe na we,+
Kandi ihembe rye rishyirwa hejuru mu izina ryanjye.+
25 Nashyize ikiganza cye ku nyanja,+
N’ukuboko kwe kw’iburyo ngushyira ku nzuzi.+
26 We ubwe arambwira ati ‘uri Data,+
Uri Imana yanjye+ n’Igitare cy’agakiza kanjye.’+
27 Nanjye nzamugira nk’imfura yanjye,+
Asumbe abami bose bo ku isi.+
28 Nzakomeza kumugaragariza ineza yanjye yuje urukundo kugeza ibihe bitarondoreka,+
Kandi isezerano nagiranye na we ntirizakuka.+
29 Nzatuma urubyaro rwe ruhoraho iteka ryose,+
Kandi intebe ye y’ubwami izamara iminsi nk’iy’ijuru.+
30 Abana be nibareka amategeko yanjye,+
Kandi ntibakurikize imanza zanjye,+
31 Nibarenga ku mabwiriza yanjye,
Kandi ntibakomeze ibyo nabategetse,
32 Nzabahanira igicumuro cyabo mbakubite inkoni,+
Kandi nzabaryoza ikosa ryabo ndetse mbakubite.+
33 Ariko sinzareka kumugaragariza ineza yanjye yuje urukundo,+
Nta n’ubwo nzabura kumugaragariza ubudahemuka bwanjye.+
34 Sinzica isezerano ryanjye,+
Kandi sinzahindura ijambo ryaturutse mu kanwa kanjye.+
35 Narahiye kwera kwanjye rimwe na rizima,+
Sinzabeshya Dawidi.+
36 Urubyaro rwe ruzahoraho kugeza ibihe bitarondoreka,+
Kandi intebe ye y’ubwami izaba nk’izuba imbere yanjye.+
37 Izashimangirwa kugeza ibihe bitarondoreka nk’ukwezi,
Nk’umuhamya wizerwa mu kirere.” Sela.
38 Ariko wowe wataye uwo wasutseho amavuta ukomeza kumusuzugura,+
Kandi waramurakariye cyane.+
39 Wazinutswe isezerano ry’umugaragu wawe;
Wahumanyije ikamba rye urijugunya hasi ku butaka.+
40 Washenye ingo ze zose z’amatungo z’amabuye,+
Ibihome bye ubihindura amatongo.+
41 Abahisi n’abagenzi bose baramusahuye;+
Yabaye igitutsi ku baturanyi be.+
42 Washyize hejuru ukuboko kw’iburyo kw’ababisha be;+
Watumye abanzi be bose bishima.+
43 Byongeye kandi, warwanyije inkota ye,+
Kandi ntiwamushyigikiye ku rugamba.+
44 Watumye adakomeza kurabagirana,+
Kandi intebe ye y’ubwami wayijugunye hasi.+
45 Wagabanyije iminsi y’ubuto bwe;
Wamukenyeje ikimwaro.+ Sela.
46 Yehova, uzakomeza kwihisha ugeze ryari? Ese uzihisha iteka ryose?+
Ese uburakari bwawe buzakomeza kugurumana nk’umuriro?+
47 Ibuka uko igihe cyo kubaho kwanjye kireshya.+
Ese abantu bose wabaremeye ubusa?+
48 Ni nde mugabo w’umunyambaraga uriho utazabona urupfu?+
Ese ashobora kurokora ubugingo bwe akabukura mu maboko y’imva?+ Sela.
49 Yehova, bya bikorwa byawe bya kera by’ineza yuje urukundo biri he?
Bya bindi warahiye Dawidi mu budahemuka bwawe biri he?+
50 Yehova ibuka igitutsi abagaragu bawe batukwa;+
Wibuke ko ntwara mu gituza cyanjye igitutsi cy’amoko yose y’abantu.+
51 Yehova, wibuke ukuntu abanzi bawe bagututse;+
Wibuke ukuntu batutse intambwe z’uwo wasutseho amavuta.+
52 Yehova nasingizwe kugeza iteka ryose. Amen kandi Amen.+