7 Ibyumba byo mu mpande byagendaga biba bigari uko uzamuka ujya hejuru, kandi mu mpande zombi z’iyo nzu hari inzira izamuka igenda yihotagura.+ Inzu yagendaga iba ngari ugana hejuru, kandi umuntu yavaga ku igorofa ryo hasi akagera ku igorofa ryo hejuru+ anyuze ku igorofa ryo hagati.