12 Urugo rw’inyuma rwari ruzitiwe n’urukuta rw’imirongo itatu+ y’amabuye aconze, rushojwe n’umurongo umwe w’imbaho z’ibiti by’amasederi. Uko ni ko byari bimeze no ku rukuta ruzengurutse urugo rw’imbere+ rw’inzu+ ya Yehova, no ku ibaraza+ ryayo.
15 Ariko umutambyi Yehoyada ategeka abatware b’amagana, ari bo bakuru b’ingabo,+ ati “nimumukure mu bantu, kandi umukurikira wese mumwicishe inkota!”+ Umutambyi yari yavuze ati “ntimumwicire mu nzu ya Yehova.”