15 Adoniya arakomeza ati “uzi neza ko ari jye wagombaga kwima ingoma ya Isirayeli, kandi ko ari jye Abisirayeli bose bari bahanze amaso ngo mbe umwami wabo.+ Ariko ubwami bwabaye ubw’umuvandimwe wanjye kuko yabuhawe biturutse kuri Yehova.+
24 Ubu ndahiye Yehova Imana nzima+ yanyicaje ku ntebe y’ubwami ya data Dawidi+ ikayikomeza+ kandi ikampa ubwami+ nk’uko yari yarabivuze,+ ko uyu munsi Adoniya ari bwicwe.”+